Month: May 2023

BREAKING NEWS HOME

Umucuruzi bamusanze amanitse mu mugozi

Abaturage n’inzego z’ibanze basanze, Kamirindi Innocent amanitse mu mugozi ari munzu. Nyuma y’uko umugabo witwa Kamirindi Innocent, abuze mu karere ka Ruhango nibwo  abaturage bakoranaga akazi k’ubucuruzi batangiye kugira impungenge, bibaza uko byamugendekeye, akaba yari atuye mu mudugudu wa Gataka, akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango Nemeyimana Jean Bosco yatangaje […]

 178 total views,  8 views today

Read More
NEWS

Nyarugenge:Bamwishe urw’agashinyaguro bamuta mu mazi

Mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kimisagara, akagari ka Koro, abaturage baho batunguwe no kubona umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 nk’uko babitangaje. Umwe yagize ati” nk’uko twabibonye, bamujugunye mu mazi yunamye, kuko ubwo twamubonaga isura ye ntiyagaragaraga, ahubwo hagaragaraga umugongo.” Undi nawe ati”Njyewe mbibonye nk’ubugome bukabije.” Abaturage bakomeza bavuga ko atariwo murambo […]

 222 total views,  8 views today

Read More
NEWS

NESA iri gukora ubugenzuzi mu mashuri butamenyeshejwe/butunguranye

Kuri uyu wa gatanu 26 Gicurasi,Umuyobozi mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, ari gukora ingendo / ubugenzuzi butamenyeshejwe mu mashuri hirya no hino kugira ngo amashuri akemure neza aho bigomba kunozwa n’ubugenzuzi bwabanje. Dr. Bernard Bahati, Umuyobozi mukuru wa NESA, ashimangira imyiteguro y’ ibizamini ! Mu ruzinduko rw’ishuri mu Karere ka Nyagatare, arasaba abarimu bigisha […]

 5,841 total views,  260 views today

Read More
EDUCATION HOME NEWS

Umwarimu w’imyaka 38 yatawe muri yombi azira kuryamana n’umunyeshuri we w’imyaka 16

Umwarimu w’imyaka 38, umaze umwaka mukazi yaguwe gitumo aryamanye n’umwana w’umuhungu ukiri muto. Uyu mwarimu wigishaga ku cyigo cya Yucaipa High School muri California yitwa Tracy Vanderhulst afite imyaka 38 wigishaga imibare, yafunzwe azira kuryamana n’umunyeshuri yigishaga. Uyu mukobwa wigishaga kuri Yucaipa High School yari yitezweho umusaruro nkuko bitangazwa n’abayobozi b’ikigo kuko ngo yarasanzwe yigisha […]

 458 total views,  12 views today

Read More
HOME NEWS

Umusekirite yarindishaga inkoni bank none yishwe

Umusekirite Nzigira Irenee warindaga banki y’abaturage y’i Rwamagana yishwe nk’uko ubuyobozi bubivuga. Mu murenge wa Minyiginya, akagari ka Kibazi, umudugudu w’ Akabuye hazindutse havugwa inkuru y’akababaro mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023. Mukantambara Brigitte, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Minyiginya yatangarije Umuseke, dukesha iyi nkuru ko inkuru y’urupfu rw’uyu musekirite yamenyekanye mu gitondo. […]

 236 total views,  4 views today

Read More
NEWS

Umukinnyi w’ingenzi ukinira Rayon sports aburiwe irengero

Hari hashize igihe gito bivugwa Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati akora imyitozo yo kwitegura umukino baherutse gutsindamo Marine Fc, ariko ubwo wakinwa ntiyahanjemo atahana uburakari, bikaba byamuteye no kubura mu ikipe ye. Nishimwe Blaise nyuma yo kubanza hanze k’umukino wahuje Rayon sports na Marine, yabuze ubwo bari basoje akaruhuko bahawe n’abatoza bagiye mu myitozo […]

 146 total views,  2 views today

Read More
NEWS

Gicumbi: Umusore yakubise nyina umuhini ahita amwica

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kageyo, mu ka gari ka Gihembe, umudugudu wa Munini, hari gucicikana inkuru y’umusore wiyiciye nyina umubyara, amukubise umuhini mu mutwe. Mu masaha ya mugitondo, ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023, nibwo aya mahano yabaye, bitungura abantu. Ibi byateye urujijo benshi, Umwali Viviane ushinzwe Imari n’ubutegetsi yemeza ko […]

 110 total views

Read More
BREAKING NEWS HOME NEWS

Musanze umugabo akurikiranyweho gushyira urusenda mu gitsina cy’umugore we

Musanze umugabo arakekwaho gushyira urusenda mu gitsina cy’umugore we. Umugabo w’imyaka 38 ituye mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve, akagari ka Migeshi yatawe muri yombi akekwaho gushyira urusenda mu gitsina cy’umugore we. Mu ijoro rushyira iryo ku wa 22 Gicurasi 2023,umugore w’imyaka 37 yatatse atabaza Gitifu wa akagari ka Migeshi Ishimwe Justin, amubwira ko […]

 110 total views,  2 views today

Read More
NEWS NEWS SPORTS

Yikingiranye munzu bayikinguye basanga yimanitse mumugozi yashizemo umwuka

Ntigura Marc w’imyaka 65 utuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Gataraga, akagari ka Rubindi, bamusanze amanitse mu mugozi mu gitondo k’umunsi w’ejo tariki 21 Gicurasi 2023. Nyakwigendara Ntigura Marc, bikekwa ko yarafite abana 6 ariko yabanaga n’umwuzukuru we gusa, kuko umugore we bashakanye yitabye Imana 1997. Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendara Ntigura Marc rwamenyekanye ubwo […]

 122 total views

Read More
BREAKING NEWS NEWS SPORTS

Perezida wa Tanzania akomeje gushyigikira bidasanzwe Yanga Africans yahesheje Tanzania ishema

Mu gihe ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup, Samia Suluhu,Perezida wa Tanzania, yatanze amatike ibihumbi bitanu y’abafana bazaherekeza iyi kipe n’andi masezerano menshi. Uyu muyobozi akomeje kugaragaza ishyaka rikomeye ryo gushyigikira iyi kipe.Uretse abafana uyu muyobozi yanashyizeho agahimbaza musyi ka miliyoni 20 z’amashilingi. Umukino wa […]

 78 total views,  4 views today

Read More