Umugore yiyahuye urupfu ruramuruka-Menya impamvu

Ni umugore ukiri muto wi imyaka 22 wo mu karere ka Musanze, umurenge wa Kinigi akagari ka Bisoke, wanyweye Tiyoda ajyanwa kwa muganga ntiyapfa.

Hari ku wa 12 Gicurasi 2023, ubwo uwo mugore yahaga umugabo we ufite imyaka 27, amafaranga yo kumurangurira ibitunguru byo gucuruza.

Bivugwa ko uwo mugabo yazanye ibitunguru nkuko yabitumwe, akibigeza murugo ntiyahatinze, agitsimbura murugo nyiri bitunguru yahise ahasesekara aje kwishyuza, umugore aratungurwa.

Nyiri bitunguru nawe yaratunguwe atangira gushakisha uwo mugabo, akiva muri urwo rugo uwo mugore yahise anywa Tiyoda kubera uburakari yaratewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bisoke yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today dukesha iyi nkuru ko umugore yatumye umugabo we kumurangurira ibitunguru byo gucuruza nkuko basanzwe bafite bizinesi iciriritse ikoreshwa nuwo mugore, umugabo yahise abizana ariko ntawamenye uko yabizanye, ariko umugore yatunguwe no kubona aje kwishyuzwa kandi yatumye umugabo we amuhaye amafaranga.

Umunyamabanga w’akagari avuga ko uwo mugore yaba yatewe umujinya no kuza kwishyuzwa kandi yatumye umugabo we amuhaye amafaranga yose akaba aribwo yahisemo kwiyambura ubuzima.

Amakuru yuko umugore yanyweye Tiyoda yatangajwe n’umugabo we avuga ko yatashye akumva Tiyoda inuka k’umugore we, ahita atabaza bamujyana kwa muganga atararemba cyane.

Gitifu Munyentwari yabajije umugabo uko byagenze amubwira ko atishyuye ariko amafaranga ahari n’ubwo byaje guteza amakimbirane.

Uwo muhinzi akigera kuri uwo mugore yahisemo kumwishyuza kuko ari we usanzwe ucuruza, ari nabyo byateye umugore kunywa Tiyoda.

Uwo mugore amaze koroherwa yavuze ko atamenye igihe yajyaniwe mubitaro kuko urupfu rwari rwamutwaye, avuga ko icya muteye kunywa Tiyoda ari umubabaro yatewe n’umugabo we.

Gitifu Munyentwari, yatangaje ko urwo rugo rusanzwe rugirana amakimbirane, ko atari ubwambere n’ubusanzwe barakimbirana bakabakiza.

Umuyobozi w’akagari yasoje agira inama abaturage, kutazajya bihererana ibibazo byo mungo zabo ahubwo bazajya babejyera bakabafasha kubikemura kugirango bidateza amakimbirane.

Inkuru ya Juma El Mario 

 222 total views,  10 views today

One thought on “Umugore yiyahuye urupfu ruramuruka-Menya impamvu”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *