
Ikipe ya Kiyovu Sport yari iyoboye urutonde rwa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, byayisabaga gutsinda Sunrise ngo ikomeze itange umwitangirizwa kuri APR FC yarushaga amanota 3, gusa ntabwo yahiriwe n’urugendo rugana i Golgota kuri Stade ya Sunrise.
Ni umukino n’ubundi bari bateze ikipe ya Kiyovu Sport ariko ihamya ko nyuma yo gusezererwa na APR FC mu gikombe cy’amahoro muri 1/2, nibura uyu mukino kuwutzinda byajyaga kuba inzira y’ubwiyunge n’abafana ndetse no gukomeza guhatana muri Shampiyona, gusa ku munota wa 70, Yafesi Mubiru wa Sunrise, yafunguye amazamu, igitego cyaje mu minota mibi, gusa byashobokaga ku ikipe nkuru, yanakoze ibishoboka iza kubona Penaliti, gusa umusaraba bari bateguriwe kubambwaho ntabawurenze, kuko nayo bayihushije.Ifirimbi ya nyuma yatangazaga inkuru mbi ku bafana ba Kiyovu, ko Sunrise, itahukana intsinzi kuri 1-0.
Ibi byatumye APR FC yarimo gucunda ay’ikoba Rwamagana FC, iyitsinda 4-1, ihita inganya amanota na Kiyovu sports, ariko APR FC ikarusha Kiyovu sports umukaba w’ibitego, kuko izigamye ibitego 25, mu gihe Kiyovu sports izigamye ibitego 15.
Rayon sport izigwa mu ntege yatsinze Marine 2-0.
Kuri uyu munsi wa 29 wa shampiyona, usize APR ari iya mbere n’amanota 60, inganya na Kiyovu sports, zigatandukanywa n’izina n’ibitego zizigamye.
Rayon sport izigwa mu ntege n’amanota 58, bivuze ko Kiyovu sports na APR FC ziramutse zitsinzwe umukino umwe usigaye, Rayon sport igatsinda yahita igira amanota 61, zo zikaguma ku manota 60, Rayon sport igatwara igikombe.
230 total views, 6 views today