
Ikipe ya Rayon sport y’abagore irimo gutangarirwa na benshi kubera ubushongore n’ubukaka igaragaza, yatwawe na AS Kigali y’Abagore igikombe cy’Amahoro kuri Penaliti 3-2.
Ni mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, aho aya makipe yacakiranaga, AS Kigali imaze iminsi itisukirwa yagowe na Rayon sport, umukino urangira ari 1-1, hitabazwa Penaliti, AS Kigali nk’ikipe nkuru, yogombaga kubigaragaza itsinda Rayon sport ivutse uyu mwaka.
Ibi byaje no kubahira maze batsinda Penaliti 3-2, Rayon sport yagaragaje ko izatanga akazi gakomeye muri Shampiyona nyuma yo kuza mu cyiciro cya mbere, aho batwaye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri batsinze indahangarwa kuri Penaliti.

132 total views, 6 views today