Bamutemye mu mutwe agiye gucyura umugore we

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa mwendo haravugwa inkuru y’umugabo wagiye gucyura umugore we, yitwaje inyundo n’akajerekane ka essence, agezeyo ashaka kurwana sebukwe amutema mu mutwe.

Nteziryayo Callixte utuye mu murenge wa Ruhango, akagari ka Nyamagana umudugudu wa Butare II, yagiye gucyura umugore we ahabonera akaga.

Mukujya gucyura umugore we yagiye agezeyo ntiyagenzwa nta kamwe ahubwo agenda avuga ko ashaka umugore we, ariko akazana nibyo yasahuye murugo rwe, bitakubahirizwa akabatwikisha essence.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mwendo aho uyu mugore avuka, buravuga ko uyu Nteziryayo yaje ashaka kurwana, sebukwe nawe mukwirwanaho amutema mumutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo Muhire Floribert yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke dukesha iyi nkuru ati” iyi mirwano yabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu,ariko twarahageze dusanga Nteziryayo bamutemye mu mutwe tumujyana ku kigonderabuzima Ari kwitabwaho.”

Muhire yakomeje avuga ko uyu mugabo yaje avuga ko umugore we yamusahuye amafaranga n’ibiryo. Avuga ko ntibatabimuha abatwika niko kumutema mu mutwe.

Gitifu Muhire yavuze ko sebukwe w’uyu mugabo yitwa Rwampungu Emmanuel w’imyaka 68 utuye mu murenge wa Mwendo akagari ka Mutara, umudugudu wa Nyabisindu, akimara gutema umukwe we yahise atoroka, ubu aracyashakishwa.

Mu karere ka Ruhango, mu mirenge imwe n’imwe hakunze kumvikana urugomo, abashakanye bagashwana bakicana cyangwa bakiyahura, ubundi hakaba ibisambo byitwaza intwaro gakondo bagatega abaturage bakabatema.

 248 total views,  8 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *