Yikingiranye munzu bayikinguye basanga yimanitse mumugozi yashizemo umwuka

Ntigura Marc w’imyaka 65 utuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Gataraga, akagari ka Rubindi, bamusanze amanitse mu mugozi mu gitondo k’umunsi w’ejo tariki 21 Gicurasi 2023.

Nyakwigendara Ntigura Marc, bikekwa ko yarafite abana 6 ariko yabanaga n’umwuzukuru we gusa, kuko umugore we bashakanye yitabye Imana 1997.

Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendara Ntigura Marc rwamenyekanye ubwo umwe mu bahungu be yageraga murugo rw’uwo musaza akumva ntamuntu ukoma, ahampagaye ntihagira umwitaba, niko kwica urugi asanga se yimanitse mu mugozi yashizemo umwuka.

Amakuru dukesha Kigali today, ni uko uwo muhungu yabwiye Kigali Today ko uwo musaza yazindutse atuma umwuzukuru babanaga, uwo mwuzukuru akimara kuva aho nibwo uwo musaza yimanitse mu mugozi ahita ashiramo umwuka.

Micomyiza Herman, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga, yihanganishije umuryango w’uyu nyakwigendara n’ubwo bataramenya icyamuteye kwiyahura.

 128 total views,  6 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *