Gicumbi: Umusore yakubise nyina umuhini ahita amwica

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kageyo, mu ka gari ka Gihembe, umudugudu wa Munini, hari gucicikana inkuru y’umusore wiyiciye nyina umubyara, amukubise umuhini mu mutwe.

Mu masaha ya mugitondo, ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023, nibwo aya mahano yabaye, bitungura abantu.

Ibi byateye urujijo benshi, Umwali Viviane ushinzwe Imari n’ubutegetsi yemeza ko bagomba gupimisha uyu musore bakareba niba ntakibazo cyo mu mutwe afite nkuko babiketse.

Viviane yagize ati”Koko byabaye yakubise nyina umuhini ahita amwica, ariko yahise ahyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), ngo hakorwe iperereza.”

Uyu mukozi w’umurenge akomeza avuga ko uyu musore witwa Ndihokubwami ashobora kuba atari muzima kuko basanzwe bamubonana imico idasanzwe.
Ati”asanzwe agira imico yo kumukemanga, niyo mpamvu RIB yabanje kujya kumupimisha kwa muganga.”

Nkuko tubikesha kglnews ubu umurambo wuwo mukecuru wahise ujyanwa ku ibitaro bya Byumba ngo ubanze ukorerwe isuzuma

Phil Juma/Yaweupdates

 112 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *