
Musanze umugabo arakekwaho gushyira urusenda mu gitsina cy’umugore we.
Umugabo w’imyaka 38 ituye mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve, akagari ka Migeshi yatawe muri yombi akekwaho gushyira urusenda mu gitsina cy’umugore we.
Mu ijoro rushyira iryo ku wa 22 Gicurasi 2023,umugore w’imyaka 37 yatatse atabaza Gitifu wa akagari ka Migeshi Ishimwe Justin, amubwira ko umugabo we amusutse urusenda mu gitsina.
Nkuko tubikesha Kigali Today Ishimwe Justin yagize ati” Nanjye numvise ari ibintu bidasanzwe, uyu mugore yampamagaye saa sita n’igice z’ijoro, nahise mpamagara umukuru w’umudugudu amufasha kugera kukigonderabuzima, nanjye njya gushaka uwo mugabo wakoze amahano.
Arongera ati” ubwo negerega uwo mugabo nkamubaza ibyabaye yabihakanye yivuye inyuma, kuko ntabindi bimenyetso narimfite, nahisemo kuba mushyikirije sitasiyo ya Police ya Cyuve.
Gitifu Ishimwe yakomeje atubwira iby’ikiganiro yagiranye n’uwo mugore, uwo mugore yamubwiye ko yirwanye n’umugabo we, bakanajya kunywa inzoga mu kabari, ariko umugore avuga ko yatashye Kare, nyuma umugabo ubwo yatahaga agasanga yaryamye, nyuma y’akanya gato yumva urusenda rumurya mu gitsina.
Ati”Ubwo umugabo yaratashye, yabanje ararya nk’uko bisanzwe nyuma aza kuryama, hashize akanya atangira gukorakora umugore we, umugore aramureka nkuko bisanzwe ar’umugabo we,nyuma umugore yumva atàngiye kokerwa mu gitsina, ahita akeka ko umugabo we amushyize urusenda mu gitsina.
Uwo mugore yahise ahampagara umukobwa we w’imyaka 17, amufasha gutabaza ubuyobozi, ubuyobozi bumufasha kujya kwa muganga, mugitondo polisi imujyira inama yo gutanga ikirego kuru RIB, ari naho bamuhaye urupapuro ajyana kwa muganga.
Mu kiganiro umugabo yagiranye na Gitifu yakomeje gutsemba ko atakora ibyo bintu, ndetse ko atanabikoze nambere mu myaka 20 bamaranye, kandi bafitanye abana batanu.
Gitifu Ishimwe yakomeje gutara amakuru asanga bashobora kuba bapfa gucana inyuma, yanamenye ko batonganiye mu kabari ubwo bari bakiri kumwe.
Arongera aravuga ati” ubwo bageraga mu kabari bahasanze umugabo waguriwe umusururu n’umugore, nakomeza gutongana uwo mugabo ababwira ko yabasubiza amafaranga uwo mugore yamuguriyemo umusururu,uko nabiketse rero baba bapfa gukekana gucana inyuma.“
112 total views, 4 views today