
Hari hashize igihe gito bivugwa Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati akora imyitozo yo kwitegura umukino baherutse gutsindamo Marine Fc, ariko ubwo wakinwa ntiyahanjemo atahana uburakari, bikaba byamuteye no kubura mu ikipe ye.
Nishimwe Blaise nyuma yo kubanza hanze k’umukino wahuje Rayon sports na Marine, yabuze ubwo bari basoje akaruhuko bahawe n’abatoza bagiye mu myitozo ntiyaboneka.
Ikipe ya Rayon sports itari gushyira imbaraga mu mukino umwe wa Shampiyona usigaye, iri kwitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzahahuza na APR fc, uzaba tariki 3 kamena 2023, uwo mukino ukaba uzabera kuri stade muzamahanga ya Huye.
Muri Shampiyona Rayon sports iri kumwanya wa 3 n’amanota 58, kumwanya wa kabiri Kiyovu na 60, naho APR iri kuwa mbere iranganya na Kiyovu nayo ifite 60.
Phil Juma/YaweUpdates
148 total views, 4 views today