
Umusekirite Nzigira Irenee warindaga banki y’abaturage y’i Rwamagana yishwe nk’uko ubuyobozi bubivuga.
Mu murenge wa Minyiginya, akagari ka Kibazi, umudugudu w’ Akabuye hazindutse havugwa inkuru y’akababaro mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023.
Mukantambara Brigitte, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Minyiginya yatangarije Umuseke, dukesha iyi nkuru ko inkuru y’urupfu rw’uyu musekirite yamenyekanye mu gitondo.
Gitifu Mukantambara yagize ati” kubera ko yarindishaga banki inkoni, byarangiye ntabundi bwirinzi afite aricwa, akorera sosiyeti zirindisha inkoni rero kuko yari umwe bamuteraguye ibyuma ahasiga ubuzima.”
Yakomeje agira ati” Ibi bikimara kumenyekana inzego z’umutekano zahise ziza, ubu zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekana abakoze ibi.”
Nubwo uyu wari umurinzi wa banki yishwe, ntibigeze biba banki, Gitifu yasoje agira inama banki kujya bacunga umutekano wa banki bakoresheje imbunda.
Umurambo wa nyakwigendara wahise ujyanwa mu bitaro bya Rwamagana.
Phil Juma/YaweUpdates
244 total views, 12 views today