
Abasore 4 bo muri Kenya bamamaye muri muzika bagize itsinda Sauti Sol, bashenguye benshi ubwo batangazaga ko bagiye gutandukana.
Aba banya-Kenya, Bien Aimé Barazza, Willis Chimano,Polycarp Otieno, na Savara Mudigi, batangaje ko bagiye gukorana ibitaramo bya nyuma mbere y’uko batandukana nk’uko babitangaje “Kugeza igihe kitazwi”.
Aba basore babinyujije kuri Instagram babwiye abafana babo bo muri Canada, Amerika n’Uburayi, ko bagiye kugira amahirwe bakorera ibitaramo hamwe bwa nyuma.
Abafana benshi cyane cyane bo muri Kenya, bagaragaje ishavu n’agahinda byo kuba aba basore bari bamaze imyaka isaga 20 bakorana muzika bakunzwe cyane hamwe.
Aba basore bamamaye mu ndirimbo nka Nerea, Isabella, Unconditional Bae, Kuliko Jana, Melanin, n’izindi.
88 total views, 4 views today